
Mu gihe abantu benshi bamara imyaka bashakisha agaciro kabo, kumenya abo ari bo n’intego y’ubuzima bwabo, umwanditsi w’ibitabo by’iyobokamana, Eugene Tugiramahirwa, yanditse igitabo yise From Image to Sonship, kigamije gufasha abantu gusobanukirwa agakiza, urukundo rw’Imana n’ubuzima bushya umuntu ahabwa binyuze muri Yesu Kristo.
Mu kiganiro yagiranye na 3DTVRwanda, Eugene yavuze ko iki gitabo cyanditswe hagamijwe gufasha abakirisitu gusubira ku isoko y’umubano wabo n’Imana, basobanukirwa neza icyo agakiza ari cyo n’umugambi Imana yari ifitiye umuntu kuva kera.
Yagaragaje ko kucyandika bitari umushinga wo gukora igitabo gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo kugeza ku bandi ubutumwa yizera ko Imana yamushyize ku mutima.
From Image to Sonship cyibanda ku gakiza mu buryo bwuzuye, ubuntu bw’Imana n’ubuzima bushya umuntu ahabwa muri Kristo. Kigaragaza ko urukundo Imana yakunze umuntu rutari igitekerezo cyaje nyuma y’uko acumuye, ahubwo ko gucungurwa kwe byari mu mugambi w’Imana kuva isi itararemwa.
Umwanditsi asobanura ko Imana yari yarateguye gucungura umuntu no kumuha ubuzima bushya muri Kristo Yesu, ibitewe n’urukundo rwayo rutagereranywa.
Eugene agaragaza ko kutamenya neza icyo agakiza kavuze bishobora gutuma umuntu adasobanukirwa ubuzima bushya yakiriye muri Kristo.
Yagize ati: “Iyo umuntu atazi uwo ari we, ashobora gushakira agaciro ke mu bintu bitamuha amahoro arambye. Ariko iyo amenye umwanya afite muri Kristo, imyumvire ye ku buzima, ku Mana no ku ntego ye irahinduka.”
Akomeza avuga ko kumenya Kristo bidakwiye kugarukira ku kumenya amakuru cyangwa inyigisho mu mutwe, ahubwo ko bikwiye kuba ubuzima umuntu abamo buri munsi.
Yagize ati: “Nanditse kugira ngo abantu batamenya Kristo nk’amakuru gusa, ahubwo bamumenye nk’ubuzima.”
Ibikubiye muri ‘From Image to Sonship’
Kimwe mu bitekerezo by’ingenzi bigarukwaho muri iki gitabo ni ubuntu bw’Imana. Kigaragaza ko agakiza atari ikintu umuntu yihesha binyuze mu bikorwa bye, ahubwo ko ari impano ahabwa ku bw’urukundo rw’Imana, binyuze muri Yesu Kristo.
Mu gusobanura ubuzima bushya umuntu ahabwa muri Kristo, Eugene agaruka ku ngaruka z’icyaha cya Adamu n’impinduka zazanywe na Yesu Kristo binyuze mu rupfu no kuzuka kwe.
Yagize ati: “Iyo tuvuze ngo twarakijijwe, bivuze ko twakiriye ubuzima bushya. Adamu yazanye ubuzima bw’icyaha, ariko Kristo we yazanye ubuzima bwo gukiranuka, kuko impano y’ubuntu bw’Imana nta sano ifitanye n’igicumuro cya Adamu, ahubwo ni ubuzima butsindishirijwe no gukiranuka kw’Imana ubwayo.”
Iki gitabo kigaruka kandi ku nsanganyamatsiko zo gutsindishirizwa, kwezwa no kuzahabwa ubwiza, kigaragaza urugendo rw’umwizera kuva igihe yakiriye agakiza kugeza ubwo akomeza gukura mu buzima buyobowe na Kristo.
Undi mutwe w’ingenzi wibandwaho ni uruhare rwa Mwuka Wera mu buzima bw’umwizera.
Umwanditsi ashimangira ko ubukristo atari ukumenya inyigisho gusa, ahubwo ko ari ubuzima buyoborwa n’Imana. Mwuka Wera afasha umuntu kumenya Imana, gukura mu kwizera no kubaho mu buzima bushya yahawe muri Kristo.
Ni muri urwo rwego iki gitabo gishishikariza abasomyi kutabona umubano wabo n’Imana nk’inyigisho zo kumenya gusa, ahubwo nk’ubuzima bagomba kubamo buri munsi.
Intego ya Eugene mu kwandika iki gitabo
Eugene avuga ko From Image to Sonship atagishyize ku isoko agamije kongera gusa umubare w’ibitabo bya Gikristo byanditswe mu Rwanda, ahubwo ko yifuza ko ubutumwa bukirimo bugera ku bantu benshi kandi bukagira impinduka buzana mu mibereho yabo.
Yizera ko gusobanukirwa agakiza n’ubuzima bushya umuntu ahabwa muri Kristo bishobora guhindura uko afata ibyemezo, ahangana n’ibibazo, abona ubuzima ndetse akanamenya intego yabwo.
Asanga iki gitabo gifite ubutumwa bufitiye akamaro abantu bose, baba abakirisitu cyangwa abataramenya Kristo, kuko kibafasha kurushaho gusobanukirwa urukundo rw’Imana n’umugambi wayo wo gucungura umuntu.
Muri rusange, From Image to Sonship ni igitabo cyibutsa abasomyi ko agakiza atari uguhindura imyitwarire gusa, ahubwo ko ari uguhabwa ubuzima bushya muri Yesu Kristo, binyuze mu rukundo n’ubuntu bw’Imana.
Ni igitabo Eugene Tugiramahirwa yifuza ko cyagera kuri benshi, kikabafasha gusobanukirwa neza urukundo rw’Imana, agakiza n’ubuzima bushya bubonerwa muri Kristo Yesu.





