
Umuhanzi w’Umunyarwanda Elvin Cena yabaye uwa mbere ubashije kugira indirimbo yageze ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa ‘Billboard U.S Afrobeats Songs’.
Iyi ndirimbo ni “LE ME BE” yakoze yifashishije ubwenge buhangano (AI) ndetse ayitirira ‘The Second Voice’.
Iyi ndirimbo Elvin Cena yanze kuyiyitira kubera ko yumva atizeye neza uko abantu bazayakira nk’indirimbo yavuguruwe hifashishijwe AI.
SOMA:Bruce Melodie na Juno Kizigenza nibo bami ba Audiomack i Kigali
Ubu uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa ‘Billboard U.S Afrobeats Song’, iyoboye izirimo “Chanel” na “Water” za Tyla, “Shake It To The Max” ya Moliy, “Worship” ya Asake, “I Am” ya Omah Lay, “Jogodo” ya Asake na WizKid, “Big Bum Bum” ya Kidd Carder na Mavo, “Big Daddy” ya Tems na “Fine Ting” ya Fola, n’izindi.
Umuhanzi w’Umunyarwanda wari waraje hafi kuri urutonde ni Bruce Melodie mu ndirimbo “When She’s Around” ari kumwe na Shaggy, yigeze kugera ku mwanya wa 20.




