
Amatike y’igitaramo cya King James yashyize ku isoko mu minsi itatu yonyine agiye hanze nyamara igitaramo cyo nyirizina kizaba mu mezi atatu ari imbere ku wa 1 Kanama 2026.
Guhera ku wa 2 Gicurasi 2026 nibwo aya matike yashyizwe ku isoko, maze bidatinze ku wa 5 Gicurasi 2026, nk’uko byagaragajwe na TiCQet yayacuruzaga bimeza ko yashize ku isoko.
Iki gitaramo kandi kihagazeho kuko itike ya macye yaguraga ibihumbi 15 Frw, igakurikirwa n’iy’ibihumbi 20 Frw, mu gihe hari iy’ibihumbi 25 Frw n’iy’ibihumbi 35Frw naho mu myanya y’icyubahiro akaba ibihumbi 60 Frw.
SOMA:Kuri Christopher nta muhanzi ufite ‘hits’ nyinshi kurusha King James
Muri aya kandi harimo n’andi ari hejuru cyane nko kubazaba bahagaze ku meza ateye imbere y’urubyiniro yaguraga miliyoni 2 Frw naho abashaka kwicara muri “Suites” bakishyura miliyoni 3.5Frw gusa yavurujwe bitabaye ngombwa ko yamamazwa.
King James uzaba wizihiza imyaka 20 amaze mu muziki ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda by’umwihariko agakundirwa indirimbo ze z’urukundo.





