
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026, ubwo umuhanzi Diamond Platnumz yataramiraga mu mujyi wa Dodoma, yaririmbye indirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie bakoranye ndetse na Brown Joel.
Iki gitaramo uyu mugabo yakoreye muri uyu mujyi ni kimwe mu bitaramo by’uruhererekana ari gukora yise ‘Retro Tour’ bizagera no mu Rwanda.
SOMA:Bruce Melodie yazuye Diamond Platnumz
Diamond wahereye iwabo mu rugo azanakorera igitaramo nk’iki mu Rwanda, ku wa 29 Kanama 2026. Nyuma yo kuva mu Rwanda, azakomereza ibitaramo bye mu bihugu nka Zambia agaruke i Dar es Salaam ndetse azakomereze no muri Australia.
Uyu muhanzi indirimbo yakoranye n’abahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda nka Bruce Melodie muri “Pom Pom’ ndetse na The Ben bakoranye “Why”, ni kenshi izifashisha uhereye kuri ‘Why’ imaze igihe gusa n’iya Bruce Melodie, akaba yayitangiye.






