Umurambo wa Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Itumanaho, Gabby Bugaga, wabonetse ahitwa i Kivoga mu Ntara ya Bujumbura kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, mu modoka ye yari iparitse mu murima w’ibiti by’amavuta y’amamesa (byitwa ibigazi).
Impamvu y’urupfu rwa Minisitiri Bugaga ntabwo iramenyekana. Umurambo we wasanzwe mu modoka ye yo mu bwoko bwa 4×4, yicaye mu mwanya w’umushoferi.

Kugeza ubu, nta rwego rwa Leta rurasobanura iby’urwo rupfu rw’amayobera. Umunyamakuru wageze aho byabereye yatangarije uwitwa Sam Kabera wanditse kuri X ye ko urufunguzo rw’imodoka ya Minisitiri rwasanzwe mu gasakoshi (sacoche) aho kuba mu modoka.
Bugaga yavukiye muri Komine Kabezi mu Ntara ya Bujumbura Rural, akaba yarabaye umunyamakuru wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu cy’u Burundi (RTNB), nyuma aza kugenda azamuka mu nzego zitandukanye za Leta.
Yabanje gukora mu ishami rishinzwe itumanaho muri Sena y’u Burundi, aho yanabaye umuvugizi wa Perezida w’iyo Nteko, nyuma aza kuba umuyobozi w’itumanaho muri Sena.
Nyuma yaho Bugaga yaje kujya gukora muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yigenga (CENI), aho yashinzwe ibikoresho n’imicungire yabyo, mbere yo kugirwa Minisitiri w’Itumanaho.

