
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yiseguye ku bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, nyuma y’urugendo rurerure bakoze ubwo bavaga muri Cape Verde, abizeza ko urugendo bazagirira muri Mali ruzakorwa mu buryo butandukanye.
Minisitiri Mukazayire yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ubwo yakiraga Amavubi yari avuye muri Cape Verde, aho yatsinze iki gihugu ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre, aho Minisitiri Mukazayire yashimiye Amavubi uko yitwaye mu mikino ibiri iheruka. Abakinnyi na bo baboneyeho kugaragaza ibibazo bafite, basaba ko byakemurwa.
Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yasabye Minisitiri wa Siporo ko harebwa ku mafaranga y’inkweto (godiyo) abakinnyi bemerewe guhabwa. Yavuze ko buri mukinnyi yemerewe ibihumbi 500 Frw inshuro eshatu mu mwaka, ariko ko kugeza ubu bayahawe rimwe gusa.
Djihad kandi yagaragaje urujijo ku gahimbazamusyi k’imikino ya FIFA Series, aho yavuze ko imikino u Rwanda rwakinnye na Grenada na Estonia yafashwe nk’imikino ya gicuti, bityo buri mukinnyi agahabwa ibihumbi 750 Frw, nyamara Shema Fabrice wari Perezida wa FERWAFA yari yababwiye ko iyo mikino izafatwa nk’amarushanwa, bagahabwa miliyoni 1.5 Frw.
Yanasabye ko harebwa ku mafaranga y’umwiherero Amavubi yagiriye muri Maroc no muri Misiri, avuga ko abakinnyi batarayabona.
Ku bijyanye n’urugendo rwo muri Cape Verde, Djihad yavuze ko rwamaze amasaha 76 kandi rukaba rwarabagoye cyane. Yasabye ko harebwa uburyo ingendo z’abakinnyi bitabira ubutumire bw’Amavubi zakorwa neza, cyane cyane ku bijyanye n’imyanya bicayemo mu ndege.
Yavuze ko hari abakinnyi b’Amavubi bajya mu butumire bakicara mu myanya ya make (economy), kandi urugendo rurerure nk’urwo rushobora kugira ingaruka ku bakinnyi no ku makipe yabo.
Joy-Lance Mickels yashyigikiye ibyavuzwe na Bizimana Djihad, avuga ko urugendo nk’urwo rushobora gushyira umukinnyi mu bibazo, ku buryo ikipe ye ishobora kumubura cyangwa bakagira ikibazo hagati yabo.
Abakinnyi kandi bashimiye Minisitiri wa Siporo na FERWAFA kuba barabishyuriye agahimbazamusyi k’imikino u Rwanda rwakinnye na Liberia na Cape Verde. Icyakora, basabye ko amafaranga bahabwa kuri buri mukino batsinze yazamurwa, kuko bavuga ko amadolari 1,000 ari make.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo agahimbazamusyi k’abakinnyi kazamuke. Icyakora, yavuze ko atari ibintu yakwemeza ko bihita bikorwa, kuko ayo mafaranga ava mu ngengo y’imari iba yarateganyijwe kandi ikemezwa.
Ku kibazo cy’ingendo, Minisitiri Mukazayire yiseguye ku bakinnyi ku rugendo bakoze bava muri Cape Verde, abizeza ko ku rugendo bazagirira muri Mali hazakorwa ibishoboka byose bagakoresha indege yihariye (private jet).
Minisitiri Mukazayire yanijeje abakinnyi ko ibibazo byose bagaragaje bigiye kwigwaho, hagashakwa ibisubizo birambye.







