
Umubano wa Uganda na Türkiye ukomeje kuzamo ibibazo, nyuma y’uko Igisirikare cya Uganda (UPDF) gitangaje ko gihagaritse by’agateganyo imikoranire yose ya gisirikare n’umutekano cyari gifitanye na Türkiye.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, na Col. Chris Magezi, Umuvugizi w’agateganyo wa UPDF, wavuze ko ihagarikwa rizakomeza kugeza igihe ibibazo bitarakemuka hagati y’impande zombi bizaba bikemutse.
Mu itangazo rye, Col. Chris Magezi yagize ati: “Ingabo za Uganda zahagaritse by’ako kanya imikoranire iyo ari yo yose mu bya gisirikare na Repubulika ya Türkiye. Iki cyemezo kizakomeza kubahirizwa kugeza igihe ibibazo bisigaye bya gisirikare ku mpande zombi n’imikoranire ya gisirikare hagati y’ibihugu byombi bizaba bikemutse.”
UPDF ntiyatangaje mu buryo burambuye ibibazo byihariye byatumye hafatwa iki cyemezo, ariko cyafashwe mu gihe umubano wa Kampala na Ankara umaze igihe ugaragaramo kutumvikana ku bibazo bitandukanye.
Ikibazo cya Fred Kajubi Lumbuye
Kimwe mu bibazo byagiye bigarukwaho mu mubano w’ibihugu byombi ni icya Fred Kajubi Lumbuye, Umunya-Uganda utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kampala uba muri Türkiye.
Ku wa 18 Nzeri, abashyigikiye Patriotic League of Uganda (PLU), umutwe ushyigikiye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, bakoze imyigaragambyo imbere ya Ambasade ya Türkiye i Kampala.
Aba bigaragambyaga basabye ko Lumbuye asubizwa muri Uganda, mu gihe ikibazo cye gikomeje kuba kimwe mu bigarukwaho mu mubano w’ibihugu byombi.
Uganda na Türkiye ku kibazo cy’umutekano wa Somalia
Ikindi kibazo cyagiye kigarukwaho ni uruhare rw’ibihugu byombi mu bikorwa by’umutekano muri Somalia.
Uganda imaze imyaka ifite ingabo muri Somalia mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa Al-Shabaab no gushyigikira umutekano w’icyo gihugu. Türkiye na yo ikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano n’ubucuruzi muri Somalia.
Gen. Muhoozi Kainerugaba yagiye anenga uruhare rwa Türkiye muri Somalia, agaragaza ko Uganda imaze igihe itanga umusanzu mu bikorwa by’umutekano byaho.
Muhoozi kandi yigeze gusaba Türkiye miliyari imwe y’amadolari, avuga ko ari amafaranga ajyanye n’uruhare rwa Uganda mu bikorwa by’umutekano muri Somalia.
Kugeza ubu, UPDF ntiyatangaje igihe imikoranire ya gisirikare na Türkiye izasubukurirwa. Yavuze ko izakomeza guhagarara kugeza igihe ibibazo bitarakemuka hagati y’impande zombi bizaba byakemutse.






