
Al Hilal SC yemeye guhindura isaha y’umukino wayo na Aigle Noir yo mu Burundi, kugira ngo Rayon Sports nayo ibone uko ikina umukino wayo wa CAF ku kibuga kimwe n’iyi kipe yo muri Sudani.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, ni bwo Al Hilal SC izakira Aigle Noir, mu gihe Rayon Sports yo izakira Panthère Sportive yo muri Cameroun, mu mikino yo kwishyura y’amarushanwa Nyafurika.
Iyi mikino yombi yari iteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, ku munsi umwe ndetse no ku isaha imwe.
Iki kibazo cyaturutse ku makuru yatanzwe muri CAF, aho Al Hilal SC yari yaratangaje ko izakinira kuri Stade Amahoro, mu gihe Rayon Sports yo yari yabanje gutanga Kigali Pele Stadium. Nyuma Rayon Sports yahinduye ikibuga, ihitamo na yo gukinira kuri Stade Amahoro.
Soma :Rayon Sports yamaze kongerera amasezerano Ganijuru Elie
Kubera ko amakipe yombi yari afite imikino ku munsi umwe n’isaha imwe, byabaye ngombwa ko habaho ibiganiro kugira ngo harebwe uko imikino yombi yakinwa nta kibazo.
Rayon Sports yasabye Al Hilal SC kwimura umukino wayo ukajya gukinwa saa 15:00, kugira ngo yo ibone gukina nyuma. Icyakora, mu nama yahuje impande zombi, Al Hilal SC yabanje kwanga iki cyifuzo, ivuga ko guhindura isaha bitashoboka. Rayon Sports na yo ntiyari yiteguye guhindura isaha yari yarateganyirijwe.
Ibiganiro byakomeje, kugeza ubwo Al Hilal SC yemeye korohereza Rayon Sports.
Ubu hateganyijwe ko Al Hilal SC izakina na Aigle Noir saa 15:00, mu gihe Rayon Sports izakina na Panthère Sportive saa 18:00, imikino yombi ikabera kuri Stade Amahoro.
Ibi bitumye amakipe yombi abasha gukinira ku kibuga kimwe ku munsi umwe, ariko mu masaha atandukanye, bityo bikemura ikibazo cyari cyavutse ku bijyanye n’imikoreshereze ya Stade Amahoro.






