
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 39 bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, barimo umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026. Muri bo harimo Visi Meya w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janvière, ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bo muri aka Karere.
Bari mu bantu 81 bamaze gufatwa bakekwaho kugira uruhare muri dosiye ijyanye no gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026.
Muri abo 81, abantu 39 ni bo berekanywe itangazamakuru, mu gihe abandi 42 batarerekanwa kuko iperereza rikibakorerwaho.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko bamwe mu bantu bari bafite inshingano zo gukumira ibyaha ari bo bakekwaho kubigiramo uruhare.
Yagize ati: “Iperereza ryagaragaje ko abashinzwe gukumira icyaha, ari bo bakoze ibyaha. Muri Nyamasheke bo bifashishije na AI mu gukopeza abanyeshuri, abakozi bamwe bigize abakora amasuku.”
Dr Murangira yavuze ko abakekwaho ibi byaha bari mu byiciro bitandukanye, birimo abayobozi mu turere, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge, abayobozi b’amashuri, abarimu ndetse n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri.
Muri abo bafashwe harimo Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Kirehe ndetse na Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Nyamasheke.
Iperereza ryakorewe mu Turere dutanu ari two Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamasheke na Rubavu.
Ibyaha bakurikiranyweho
RIB yavuze ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite, guhimba inyandiko no kuzikoresha, ndetse no kumena amabanga y’akazi.
Dr Murangira yavuze ko gukopeza abanyeshuri bamwe babikoraga babyita kubafasha, bagashaka abarimu bizeye ko bazabafasha kubona ibisubizo mu gihe bakora ibizamini.
Yavuze ko bamwe mu bakekwaho ibyo bikorwa banifashishaga ikoranabuhanga rigezweho, mu gihe abandi biyoberanyaga nk’abakozi b’amasuku kugira ngo babashe kugera ku banyeshuri no kubafasha gukopera.
Abantu bakurikiranyweho ibi byaha nibaramuka babihamijwe n’urukiko, bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 10, bitewe n’icyaha bazaba bahamijwe.
Dr Murangira yavuze ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye kwihanganirwa, cyane cyane iyo bikozwe n’abantu bafite inshingano zo kurinda ireme ry’uburezi.
Yagaragaje ko bidakwiye kubona abarezi bahinduka abatoza b’ikibi, aho kugira uruhare mu gufasha abanyeshuri gutsinda binyuze mu bumenyi no kwiga, bakabafasha kubona amanota mu buryo butemewe.
RIB yatangaje ko iperereza kuri iyi dosiye rigikomeje.
Dr Murangira yasabye abantu bafite amakuru ku byaha bifitanye isano na ruswa cyangwa gukopeza abanyeshuri mu bizamini kuyageza kuri RIB, kugira ngo ibikorwa nk’ibi birandurwe burundu mu burezi bw’u Rwanda.
Abanyeshuri barenga 7,000 bagaragayeho gukopera, gukopezwa cyangwa gukopezanya mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026, baherutse gusubiramo ibizamini kugira ngo babashe gukomeza amasomo yabo.






