
Depite Mukabalisa Germaine yashimye Polisi y’Igihugu kuba yarafashe abapolisi babiri bagaragaye mu mashusho bafata umukobwa wari wambaye ikanzu ngufi, asaba ko n’abandi bitwaza ibijyanye n’imyambarire kugira ngo bacunaguze abakobwa bakwiye gukurikiranwa.
Iki kibazo cyongeye kuzamura impaka ku buryo imyambarire y’abakobwa ikwiye gufatwa mu Rwanda, cyane cyane nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi babiri bafata umukobwa wari wambaye ikanzu ngufi.
Aya mashusho yasakaye cyane mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2026. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, maze ateza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza niba uburyo uwo mukobwa yafashwemo bwarubahirizaga uburenganzira bwe n’agaciro ke.
Nyuma y’uko aya mashusho akwirakwiye, Polisi y’Igihugu yatangaje ko abo bapolisi babiri bagaragaramo bafashwe ndetse bagafungwa, mu gihe uwo mukobwa na we yarenganuwe.
Polisi kandi yavuze ko abapolisi bahawe amabwiriza n’amahugurwa agamije gukumira ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho.
Mu butumwa Polisi y’Igihugu yashyize hanze yagize iti: “Muraho, Abapolisi bagaragara muri aya mashusho bafashwe ndetse barafungwa. Uwo mukobwa na we yarenganuwe. Abapolisi bose bahawe amabwiriza ndetse barihanangirizwa ko bagomba kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho. Murakoze.”
Nyuma y’ubu butumwa bwa Polisi y’Igihugu, Depite Mukabalisa Germaine yashimye igikorwa cyo gukurikirana abo bapolisi, ariko ashimangira ko gukemura ikibazo bitagomba kugarukira kuri uru rugero rumwe.
Yavuze ko n’abantu bose bashobora kuba bitwaza ikibazo cy’imyambarire cyangwa izindi mpamvu kugira ngo bacunaguze abakobwa, bagomba kubiryozwa.
Depite Germaine yagize ati: “Mwakoze kubahana, n’abitwikira ibyerekeye imyambarire cyangwa ibindi, bagacunaguza abakobwa ndetse bagaha ishingiro ihohoterwa, nabo ukuboko k’ubutabera kuzabageraho.”
Iyi mvugo ye yagarutse ku mpaka zimaze iminsi zigaragara mu Rwanda ku bijyanye n’imyambarire y’abakobwa, aho bamwe bavuga ko hakwiye kubaho kubaha indangagaciro z’umuco n’imyambarire iboneye, mu gihe abandi bashimangira ko ibyo bidakwiye kuba impamvu yo guhohotera, gukozwa isoni cyangwa gufatwa nabi kw’umuntu.
Iki kibazo cyongeye kugaruka cyane mu ruhame nyuma y’igitaramo cya Diamond Platnumz cyabereye mu Rwanda, ubwo bamwe mu bakobwa bari bacyitabiriye basubizwaga inyuma kubera imyambarire yabo.
Bamwe mu bari bagiye kwidagadura muri icyo gitaramo bagaragaje ko batemerewe kwinjira bitewe n’imyenda bari bambaye, cyane cyane iyagaragazaga bimwe mu bice by’umubiri.
Mu gihe bamwe bahisemo gutaha burundu, abandi bafashe umwanzuro wo kujya guhindura imyenda kugira ngo babashe kugaruka mu gitaramo.
Ibi nabyo byakurikiwe n’ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye igikorwa cyo gushyiraho umurongo ku myambarire ahantu hahurira abantu benshi, mu gihe abandi bibajije niba uburyo bwo kubahiriza uwo murongo budakwiye gukorwa mu cyubahiro no mu buryo butabangamira uburenganzira bw’umuntu.




![Euphta N yavuze ku butumwa Imana yamushyize ku mutima mu ndirimbo nshya yise ‘Unyizere’[Video] 17 IMG_20260901_105610_979](https://3dtvrwanda.com/wp-content/uploads/2026/09/IMG_20260901_105610_979.png)


![Sylvestre T yahaye ubutumwa abacitse intege mu ndirimbo nshya yise ‘Wamutima’[VIDEO] 20 IMG_20260901_010155_948](https://3dtvrwanda.com/wp-content/uploads/2026/08/IMG_20260901_010155_948.png)