![Sylvestre T yahaye ubutumwa abacitse intege mu ndirimbo nshya yise ‘Wamutima’[VIDEO] 1 IMG_20260901_010155_948](https://3dtvrwanda.com/wp-content/uploads/2026/08/IMG_20260901_010155_948.png)
Umuramyi Sylvestre T yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Wamutima’, igamije gukomeza no gutera imbaraga abantu banyura mu bihe bikomeye, ibibutsa ko Imana itajya itererana abayitabaza bafite ukwizera.
Sylvestre T yavuze ko yahisemo kwita iyi ndirimbo ‘Wamutima’ kuko ubutumwa bwayo bushingiye ku mutima w’umukristo ushobora kunyura mu bihe bigoye, ugacika intege, ariko ukongera kubona imbaraga binyuze mu kwizera Imana.
Muri iyi ndirimbo, Sylvestre T agaragaza ko imbaraga zo gutsinda ikibi n’ibigeragezo byose zitangwa n’Imana. Yibutsa abumva ko Imana itajya ireka abayiringira, ahubwo ikomeza kubareberera no kubafasha igihe bayitabaje.
Uyu muramyi yashimiye abantu bagize uruhare mu gutegura no gushyira hanze iyi ndirimbo, barimo bamwe mu bagize itsinda rya Messenger Singers, ribarizwa mu Itorero ry’Abadiventisti, ndetse na manager w’abaramyi babarizwa mu itsinda rya Alicia and Germaine.
Sylvestre T avuga ko intego ye atari ukuririmba gusa, ahubwo ko yiyemeje gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza bw’agakiza. Ni yo mpamvu yandika ndetse akanaririmba indirimbo z’inkomezi zigamije gukomeza no kumara intimba mu mitima y’abazumva.
Ku bakunzi be, Sylvestre T avuga ko bakwiye kumufata nk’umuramyi wiyemeje kwamamaza inkuru nziza y’agakiza, haba mu byo yandika ndetse no mu ndirimbo aririmba.
Ati: “Umuntu uzumva iyi ndirimbo bwa mbere azabe yiteze kumva indirimbo ituje, ikora ku marangamutima ye, irimo inkomezi no gusobanukirwa neza aho imbaraga zo gutsinda buri kimwe zituruka igihe asabye yizeye.”
Sylvestre T avuga ko ‘Wamutima’ ari indirimbo imuha imbaraga zo gukomeza gukora. Yishimira ko bamwe mu bayumvise bwa mbere bagaragaje ko ari nziza kandi ko ubutumwa bwayo bujyanye n’ibihe abantu barimo.
Avuga ko ibyo bimwongerera umurava wo gukomeza kwandika no gukora izindi ndirimbo nziza zafasha buri wese uzazumva.
Nubwo ‘Wamutima’ ari yo ndirimbo nshya yashyize hanze, Sylvestre T afite indi mishinga iri imbere, kuko hari izindi ndirimbo ziteganyijwe kuzakurikira iyi mu gihe kiri imbere.
Kuri Sylvestre T, ‘Wamutima’ ni indirimbo ishobora kuba ubutumwa bw’ihumure ku muntu uri mu bihe bikomeye cyangwa wacitse intege, ikamwibutsa ko Imana ihora hafi kandi ko imbaraga zo gutsinda ibigeragezo zituruka kuri Yo igihe umuntu ayitabaje afite ukwizera.
Indirimbo ‘Wamutima’ ya Sylvestre T yamaze gushyirwa kuri YouTube, aho abakunzi b’umuziki we bashobora kuyumva no gukurikira ubutumwa bwayo.
UMVA INDIRIMBO NSHYA YA SYLVESTRE T YISE ‘WAMUTIMA’




