
Indirimbo ‘Udukaramu’ ni imwe mu ndirimbo nshya za Ambassadors Of Christ Choir, yakozwe mu buryo bwihariye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze ikora umurimo wo kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza.
Ni imwe mu ndirimbo zaririmbwe mu gitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 30, cyabereye muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026. Iyi ndirimbo inagaragaza amashusho y’abantu batandukanye baba hanze y’u Rwanda, ariko bakaba barigeze kuririmba muri Ambassadors Of Christ Choir.
Amashusho yayo yashyizwe kuri YouTube ku wa 14 Kanama 2026, akaba agaragaza mu buryo bwihariye urugendo rw’imyaka 30 iyi korali imaze.
Mu kiganiro Ambassadors Of Christ Choir yagiranye n’itangazamakuru ku wa 25 Kanama 2026, yabajijwe niba uburyo yakoresheje mu gukora amashusho y’iyi ndirimbo ari bwo izajya ikoresha no mu zindi ndirimbo.
Mwalimu Ssozi Joram, umwe mu bayigizemo uruhare, yasubije ko atari bwo buryo bushya iyi korali igiye gukoresha, ahubwo ko bwari uburyo bwihariye bwatekerejweho mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30.
Yagize ati: “Igisubizo ni oya, ni akantu twakoze ka anniversary y’imyaka 30.”
‘Udukaramu’ kandi ni indirimbo yaririmbwe mu gitaramo cyo ku wa 30 Kanama, iterwa na Ssozi Joram usanzwe wandika zimwe mu ndirimbo za Ambassadors Of Christ Choir.
Muri iyi ndirimbo, abagize Ambassadors Of Christ Choir bashimira Imana ku rugendo bamazemo imyaka 30, banagaragaza ko ibyo bagezeho babikesha Imana yabayoboye muri uru rugendo.
Mu magambo ayigize harimo agira ati: “Warakoze Yehova kutwandikira aya mateka akomeye. Uyobora intambwe zacu kugeza magingo aya. Tuje guhamiriza Isi ko ari wowe wakoze ibi.”
Ni amagambo baririmbana ibyishimo byinshi, agaragaza ishimwe bafitiye Imana ku myaka 30 bamaze bakorera hamwe.
Mu gitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru, Ambassadors Of Christ Choir yanaririmbye indirimbo zitandukanye mu ndimi z’amahanga, mu rwego rwo kwishimira abanyamahanga bari bitabiriye igitaramo.
Abanya-Uganda banyuzwe n’indirimbo ‘Ebaluwa’, yaririmbwe mu rurimi rw’Igikandé, mu gihe abaturuka muri Kenya, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abandi bavuga Igiswayile bishimiye ‘Nimekupata Yesu’.
Iki gitaramo kandi cyagaragayemo abashinze Ambassadors Of Christ Choir, abayiririmbamo muri iki gihe ndetse na barumuna babo cyangwa abana babo bagize Ambassadors Of Christ Choir Junior.
Kugaragaza aba bana ni kimwe mu byagaragaje ko Ambassadors Of Christ Choir ifite gahunda yo gukomeza kubaho no kugeza ubutumwa ku b’igihe kizaza, kuko uko abakuru bagenda bavamo, hari abato biteguye gukomeza umurimo batangiye.
Ambassadors Of Christ Choir yatangiye mu 1995, ubu imaze imyaka 30 ikora ibikorwa byayo, ikaba yarateguye iki gitaramo mu gihe cy’umwaka wose kuko imyaka 30 yayujuje umwaka ushize.
Kuri ubu, iyi korali igizwe n’abarenga 200 kandi ibarizwa muri Remera SDA Church, itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ryo mu Murenge wa Remera.
Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 cyitabiriwe n’abantu bagera ku 10.000, kiba umwanya wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 30 rwa Ambassadors Of Christ Choir, aho abayigize bagaragarije abakunzi bayo amateka n’ibikorwa byayo byagiye biranga uru rugendo.
Amwe mu mafoto yaranze iki gitaramo





