
Kompanyi ya Siinko yahoze ikorana n’umuhanzi RunUp yongeye kumutenguha ishyira hanze indirimbo ebyiri atari afite gahunda yo gushyira hanze we.
Izi ndirimbo ni iyitwa “Ami” na “High” zose RunUp yakoze akibarizwa muri Siinko.
Uyu muhanzi aganira na 3D TV RWANDA, yavuze ko ari indirimbo yari afite muri situdiyo gusa ubu atari afite gahunda yo kuzishyira hanze.
SOMA:Cano ya RunUp yamaze kwitirirwa Siinko bakoranye
Yagize ati “Navuga ko bantengushye, ziriya ni indirimbo nari mfite muri situdiyo zitageze igihe cyo kujya hanze (Drafts).”
RunUp kandi avuga ko mu buryo bw’umutungo ziriya ndirimbo ari iza Siinko baherutse gutandukana nyuma y’uko bari bamaze igihe kigera ku mwaka baramubujije gushyira hanze indirimbo ndetse bagatwara shene ye ya YouTube.





