
Filime “Spider-Man: Brand New Day” yinjije amafaranga agera kuri miliyoni 355 z’amadolari ya Amerika muri sinema zo muri Amerika y’Amajyaruguru mu mpera z’icyumweru cya mbere imaze isohotse. Yasigaye inyuma ho miliyoni 2 z’amadolari gusa ngo inganye agahigo kashyizweho na “Avengers: Endgame” yasohotse mu 2019.
Iyi filime nshya iri mu ruhererekane rwa Spider-Man, yakinwemo na Tom Holland mu mwanya w’intwari Spider-Man, yakiriwe neza cyane n’abafana ndetse ininjiza ayo mafaranga menshi nk’uko imibare ya mbere yabitangaje.
Si muri Amerika gusa yitwaye neza. No ku rwego mpuzamahanga, yinjije andi miliyoni 573 z’amadolari, bituma amafaranga yose hamwe yinjije mu mpera z’icyumweru cya mbere agera kuri miliyoni 927 z’amadolari.
Ibyo byatumye iba filime ya kabiri yinjije amafaranga menshi kurusha izindi ku isi yose mu mpera z’icyumweru cya mbere, ikurikiye gusa “Avengers: Endgame”, yo yinjije miliyari 1.22 z’amadolari mu 2019.
Iyi ntsinzi yanarenze kure ibyo inzobere mu by’isoko rya sinema zari ziteze. Hari hateganyijwe ko ishobora kwinjiza hagati ya miliyoni 280 na 300 z’amadolari, ariko yo yarazirengeje cyane.
Abafana n’abasesengura ba filime na bo baayishimye cyane. Ku rubuga Rotten Tomatoes, yabonye 90% by’amanota yatanzwe n’abasesenguzi ndetse 98% by’amanota y’abarebye filime. Yanahawe amanota ya “A” na CinemaScore, ikigo gipima uko abayirebye bayakiriye.
Spider-Man yamaze kwandika amateka mashya.
Ku munsi wa mbere yasohotse (ku wa Gatanu), iyi filime yinjije miliyoni 168 z’amadolari, ihita ishyiraho agahigo gashya k’umunsi wa mbere winjije amafaranga menshi kurusha indi yose, isimbuye na bwo “Avengers: Endgame”.
Ku wa Gatandatu yongeye kwinjiza miliyoni 101.5 z’amadolari, isigara inyuma ho gato y’agahigo ka “Endgame” kari kuri miliyoni 109.2 z’amadolari.
Iyi ntsinzi yahise ituma iba filime yarebwe neza kurusha izindi zose mu mateka ya Sony Pictures. Naho iyitwa Marvel Studios ubu niyo ifite filime enye za mbere zinjije amafaranga menshi kurusha izindi ku isi mu mpera z’icyumweru cya mbere, ari zo:
Avengers: Endgame (2019)
Spider-Man: Brand New Day (2026)
Spider-Man: No Way Home (2021)
Avengers: Infinity War (2018)
Ikindi wamenya gitangaje muri Sinema.
Filime “The Odyssey” ya Christopher Nolan na yo yakomeje kwitwara neza mu cyumweru cya gatatu iri muri sinema, yinjije miliyoni 51 z’amadolari, iza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Spider-Man.
Ibi bivuze ko Tom Holland n’umugore we Zendaya, bakina muri izi filime zombi, ari bo bakinnyi bagaragara muri filime ebyiri za mbere zinjije amafaranga menshi mu cyumweru dusoje.
Nk’uko Variety yabitangaje, amafaranga yose yakusanyijwe muri sinema zo muri Amerika muri iyi weekend yarenze miliyoni 425 z’amadolari, bitewe ahanini n’intsinzi ya “Spider-Man: Brand New Day” na “The Odyssey”. Icyumweru gishize cyabaye icyumweru cyinjije amafaranga menshi kurusha ibindi byose mu mateka ya sinema zo muri Amerika.







