
Ish Kevin na Ariel Wayz basigaye bakorana na Universal Music Group mu ishami ryayo rya Kenya, kuri ubu indirimbo bakoranye nayo kugira ngo uzibike ku gikoresha cyawe wumviraho umuziki zivuye ku rubuga rwa Audiomack biragusaba kuba agira amafaranga wishyura buri kwezi cyangwa ku munsi.
Ubu ni bumwe mu buryo bukoreshwa kugira ngo indirimbo y’umuhanzi igire byinshi yinjiza bitewe n’uko irebwa ndetse abashaka kuyibika mu bikoresho bya nka telefoni bisaba ko bishyura.
Ibi ni ibintu bisanzwe bibaho ku ndirimbo z’abahanzi bakorana n’ibigo bikomeye mu gucuruza umuziki ku Isi, nk’uko aba bombi bari gukorana na Universal.
Ish Kevin na Ariel Wayz nibo bahanzi bo mu Rwanda kuri ubu bonyine bakorana na Universal Music Group.






