
Umuryango “Youth for Christ Rwanda” ufite amashuri ya gikristo yitwa “Christian School”, uvuga ko amasomo arimo Ijambo ry’Imana yashyize uburinzi ku banyeshuri babarirwa mu bihumbi bahize mu myaka 20 ishize, ku buryo ngo abangavu batewe inda batarenga 2 gusa.

Abayobozi b’iri shuri bavuga ibi mu gihe Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7) buvuga ko abangavu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 baterwa inda buri mwaka kuva mu myaka itanu ishize(2020-2025), bangana na 8% by’abakobwa bose bari muri icyo kigero.
Christian School ubu ririzihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe, rishimira ibihumbi by’abanyeshuri baryizemo kuva icyo gihe kugeza ubu, aho rivuga ko ababasha gukomeza indangagaciro zirimo Ijambo ry’Imana barimo kurangiza amasomo yabo neza.
Uwashinze Umuryango “Youth for Christ”, Jean Baptiste Mugarura avuga ko mu mashuri ya ‘Christian School’ i Kigali, Rwamagana na Gicumbi, bigisha urubyiruko gahunda y’uyu muryango igira iti “Mpisemo gutegereza”, ikaba ikangurira abanyeshuri kwirinda imibonano mpuzabitsina batarageza igihe cyo gushaka no gukora ubukwe.
Mugarura agira ati “Iri shuri tumaze imyaka 20, mu banyeshuri ibihumbi baryizemo, sinibwira ko naba narumvise abarenga babiri batwaye inda bakiri hano, birashoboka ko haba hari abandi wenda babayeho, ariko jye numvise babiri gusa.”
Mugarura avuga ko uku gufatanya amasomo asanzwe n’Ijambo ry’Imana byarinze urubyiruko ibirangaza, bituma umubare munini wabo (atavuze uko ungana) batsindira kwiga mu mashuri meza mu Rwanda no mu mahanga, ndetse ko barangiza bagakora neza imirimo bashinzwe.
Uwitwa Deborah Uwase wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye avuga ko amaze imyaka itatu yiga muri icyo kigo, ariko ko nta n’umwe muri bagenzi be wigeze acikiza amashuri kubera guterwa inda ari umwangavu.

Uwase avuga ko umuntu umubera icyigererezo muri Bibiliya ari uwitwaga Deborah(n’ubundi) wabaye umucamanza rukumbi w’umugore mu Bayisirayeli, akaba yarabashije no gutsinda urugamba nyuma y’uko abagabo bose batwaraga Israel bananiwe.
Ati “Ibintu byose tugenda duhura na byo haba hano ku ishuri cyangwa ahandi, ni urugamba rwo kuvuga ngo ‘reka nige ngere kure’, ibi bituma nta muntu ujya agaragara yatwaye inda hano mu kigo cyacu.”
Umubyeyi witwa Kanyange Adelphine urerera muri Christian School avuga ko kuba bigisha amasomo asanzwe bakongeraho n’indangagaciro za gikristo ari umwihariko utaba mu yandi mashuri menshi mu Rwanda, nyamara hose mu gihugu izo nyigisho za Bibiliya ngo zirakenewe cyane.
Kanyange avuga ko hari abana benshi bishora mu biyobyabwenge, mu busambanyi no mu zindi ngeso mbi kuko batazi ko ari ibyaha baba barimo gukora, bitewe n’uko nta muntu uboneka wo kubabwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Umuyobozi ushinzwe Uburezi muri Youth for Christ, Jean Marie Vianney Nsengimana, ashimangira ko abana bose barenga 2800 kugeza ubu bari mu mashuri ya Christian School ‘nta byago bafite byo kuzacikiza amashuri bitewe n’ijambo ry’Imana ribarinda ingeso mbi’.






