
Burna Boy witazira ‘African Giant’ niwe muhanzi wa mbere muri Nigeria nk’igihugu kiyoboye umuziki wa Afurika, ufite abamukurikira benshi kuri YouTube (Subscribers) bagera kuri miliyoni 6.
Nubwo bimeza bitya muri Afurika yose muri rusange Burna Boy aza ku mwanya wa 8, aho abamuri imbere biganjemo abahanzi bo bihugu by’Abarabu uretse Diamond Platnumz uza ku mwanya wa gatatu na miliyoni 11.5.
Mu gihe abahanzi benshi bo muri Nigeria bashyize imbaraga cyane ku mbuga zicururizwaho imiziki cyane mu buryo bw’amajwi, Burna Boy bigaragara ko yanabashije kubihuza no gukuza na YouTube ye.
SOMA:Mr Eazi ntajya yumva indirimbo za Burna Boy kugira ngo adakora nkawe
Abahanzi bo mu bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika ubwo ni ukuvuga Abarabu usanga aribo bafite imibare myinshi kuri YouTube kuko ikoreshwa cyane muri kiriya gice. Ubu ku mwanya wa mbere muri Afurika haza Umunya-Misiri Mohamed Ramadan ukurikirwa na miliyoni 16.3.
Diamond Platnumz n’ubwo abahanzi benshi bo muri Afurika y’Iburengerazuba bamurusha imibare ku mbuga nka Spotify na Apple Music gusa nawe kuri YouTube asa imbere yabo kuko ari ku mwanya wa Gatatu.






