
Leta ya Iran yatangaje ko hari abakozi b’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, bimwe visa zo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe habura iminsi 10 gusa ngo Iran ikinire umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi, i Los Angeles.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zikomeje kwishisha Iran yemeza ko iki gihugu gishobora kwitabira imikino y’igikombe cy’isi ikaba yaboneraho umwanya wo kwinjiza ibyihebe muri Amerika.
Amerika yatangaje ko abakinnyi ba Iran bemerewe kujyayo ndetse n’abakozi ba ngombwa bafasha iyo kipe ariko ngo ntabwo icyo gihugu cyemerewe gukoresha nabi iyo gahunda mu kuba cyakwinjiza ibyihebe muri Amerika.
Ambasade ya Iran muri Türkiye, yashinje Amerika kuvanga politiki muri siporo, ikima visa umubare munini w’abayobozi, abakozi n’abajyanama mu bya tekinike b’Ikipe y’Igihugu ya Iran.



