
Umunyezamu Niyongira Patience ukinira ikipe ya Police FC arifuzwa cyane n’umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis ngo aze gusimbura Kwizera Olivier mu gihe yakwanga kongera amasezerano ndetse no mu gihe yayongera bakaba babakoresha bombi nk’abanyezamu b’abanyarwanda beza bari kurwego rushimishije.
Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis akomeje kwifuza umunyezamu wa Police FC Niyongira Pacience mu gihe iyi kipe ifite ikibazo ko Kwizera Olivier ashobora kwanga kongera amasezerano ndetse no kuba niyo yaba ahari nta musimbura we uhari uri kurwego rushimishije.
Niyongira Pacience kuri ubu akaba ari umwe mu banyezamu bahamawe mu ikipe y’igihugu Amavubi aho iherereye mu gihugu cya Maroc bikaba byitezwe ko mugihe ikipe y’igihugu izaba igarutse mu Rwanda ikipe ya Rayon Sports yifuza guhita isinyisha uyu mukinnyi.
Kuri ubu Rayon Sports ikaba iri mu rugamba rwo kwiyubaka kugirango izabashe guhagararira u Rwanda neza mu mikino nyafurika ndetse izabashe no kwitwara neza imbere mu gihugu.



