
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi U20 na Rayon Sports SINDI Paul Jesus yamaze gushimwa n’ikipe ya FC Alverca ikina ikiciro cya mbere muri Portugal kuri ubu akaba ategereje ko yabona Visa kugirango abashe kwerekeza muri iki gihugu.
Sindi Paul Jesus wamenyekanye cyane ari mu ikipe ya Tsinda Batsinde academy football club nyuma akaza kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports ari naho iyi kipe yamuboneye si ubwa mbere agiye ku mugabane w’iburayi kuko yigeze kujya gukora igeragezwa mu ikipe ya KVC Westerlo ikina ikiciro cya mbere muri Belgium ariko ntibyakunda neza akomeza gukora cyane ari nabyo bitumye FC Alverca imutumaho.
Uyu mukinnyi utarabinye uumwanya uhagije mu ikipe ya Rayon Sports akaba yaramaze guahimwa n’ikipe ya FC Alverca yo mu cyiciro cya mbere muri Portugal Aho biteganyijwe ko agomba kubanza gukora igeragezwa maze iyi kipe ikabona kumusinyisha.
Sindi Paul Jesus akaba ari umukinnyi w’umunyarwanda ukuri muto ndetse benshi bemeza ko Ari umwe mu bakinnyi batanga icyizere cy’ejo hazaza.



