
Bisanzwe bibaho ko iyo umukinnyi atandukanye n’ikipe yakiniraga afata umwanya wo gushimira iyo kipe uburyo babanyemo gusa Mamadou Sy nyuma yo gutandukana n’ikipe ya APR FC yafashe umwanya ashimira byimazeyo abakunzi bayo bayibaye hafi mu bihe bibi n’ibyiza ndetse abasaba kuzakoneza gutera ingano mu bitugu ikipe yabo kuko abona ko ibyo bagezeho byose babikesha abafana.
Mamadou Sy akaba yafashe umwanya ashimira abafana ba APR FC uburyo babanye n’ikipe ndetse bakayigaragariza urukundo ndetse anoraho no kubasaba ko mu minsi iri imbere bazakomeza kuyiba hafi cyane ko ikipe ibakeneye cyane .
Nkuko yabitangaje akaba yagize ati ” Nshuti Bakunzi ba APR FC, Ndashaka kubashimira mbikuye ku mutima inkunga yanyu muri shampiyona ishyaka ryanyu rikaba ryaraduteraga imbaraga ndetse mbasaba no kuzakomeza kuba hafi y’ikipe kuko irabakeneye cyane “
Kuri ubu Mamadou Sy wamaze gutandukana na APR FC benshi mu bakunzi ba ruhago bakaba bategereje aho agiye kwereke,a cyane ko benshi bemeza ko Ari umukinnyi w’umuhanga nubwo APR FC imurekuye.



