
U Rwanda narwo ruri mu bihugu byakiriye ibaruwa rumenyeshwa ko imikino ya gicuti na Comoros na Tanzania yagombaga kubera muri Marrakech muri Maroc itakibaye mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola aho rurimo kureba niba rwakemererwa gukina nta bafana, kwimurira umukino Casablanca byose byakwanga, rukigarukira i Kigali.
Uyu ni Umujyi w’Ubukerarugendo, ni mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyongeye kubyutsa umutwe ndetse ubu u Rwanda rurimo kureba niba rwakemererwa gukina nta bafana, kwimurira umukino Casablanca byose byakwanga, rukigarukira i Kigali. Byose biramenyekana uyu munsi.
Imikino ibiri harimo uwagombaga guhuza ikipe y’igihugu Amavubi na Tanzania ndetse n’uwagombaga kuguhuza na Comoros imikino yose ikabera Marrakech muri Maroc iyi mikino yamaze gusubikwa aho batangaje ko Ari mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola u Rwanda rukaba rukomeje gushaka igisubizo cy’iki kibazo.
Ikipe y’igihugu Amavubi ikaba yagombaga gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika 2027 kigomba kubera mu karere u Rwanda ruherereyemo aribyo Uganda, Kenya na Tanzania.



