
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ivuga ko irimo kuziba icyuho cy’abakozi bake b’Abanyarwanda bazi ururimi rw’Igishinwa, ihereye ku bana biga muri amwe mu mashuri abanza mu Gihugu.
Umuyobozi w’Ishami rya Politiki muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Zhang Xiaohong, avuga ko kugeza ubu u Rwanda rufite Abenegihugu barwo ibihumbi 30 bazi Igishinwa, ariko ko badahagije hashingiwe ku mirimo y’iterambere Abashinwa bakoranamo n’Abanyarwanda, cyane cyane iyo kubaka ibikorwaremezo hamwe n’ubucuruzi.

Xiaohong agira ati “Kwigisha Igishinwa ni ingirakamaro cyane kuko bifasha ibihugu byombi(u Rwanda n’u Bushinwa) gushyira mu bikorwa imishinga, abantu bari mu ibyo bikorwa baba bakeneye kuganira buri muntu yumva icyo mugenzi we avuze, mu rwego rwo kubaka ubufatanye bw’ibihugu byombi.”
Xiaohong avuga ko u Bushinwa n’u Rwanda birimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 y’umubano n’ubutwererane, kandi ko bizarushaho kwaguka ari na ko hakenerwa Abanyarwanda benshi bazi Igishinwa kandi baziranye bihagije.

Xiaohong avuga ko isoko ry’u Bushinwa ku isi ari rinini cyane, akaba ari amahirwe Abanyarwanda na bo bakwiye kubyaza umusaruro. Kugeza ubu Igishinwa kivugwa n’abaturage babarirwa hagati ya 16%-17% by’abatuye isi, kikaba kiza ku mwanya wa 2 mu kuvugwa na benshi nyuma y’Icyongereza.
Gahunda yo kwigisha Igishinwa mu Rwanda yatangiye mu myaka ibiri n’igice ishize, ubu ikaba imaze kugezwa mu mashuri 15 yo hirya no hino mu Gihugu, aho abana bamwe ubu bamaze kumenya kwandika no kuvuga neza uwo rurimi.
Umwana witwa Ineza Kundwa Olga wiga mu mwaka wa Gatandatu w’Ishuri ribanza rya ‘Le Plaisir d’Enfant, Ecole Active Bilingue(EAB)’ riri i Rusororo mu Karere ka Gasabo, yabaye uwa mbere mu marushanwa y’ibizamini by’Igishinwa yakorewe muri amwe mu mashuri abanza mu Rwanda.
Kundwa arifuza kujya kwiga mu Bushinwa no gukorerayo nk’umuntu ushobora gusemura Ikinyarwanda, Igishinwa, Igifaransa n’Icyongereza, yibanda ku magambo akoreshwa mu buvuzi, kuko ngo ari byo yifuza kujya gukorerayo.
Ati “Uretse Ikinyarwanda(nk’ururimi kavukire rwanjye), ubu nzi Igishinwa, Igifaransa n’Icyongereza, ndashaka kuzaba Dogiteri ukorera mu Bushinwa.”
Bagenzi be, Baho Heavy, Ntare Ntazinda Adin na Gwiza Gianna Molla, na bo kugeza ubu bashobora kuvuga, kumva, gusoma no kwandika Igishinwa.
Bavuga ko urwo rurimi hamwe n’izindi biga zizabageza ku cyifuzo cyo gushobora kuba no gukorera mu mahanga atandukanye, ndetse no kwakira Abanyamahanga baza mu Rwanda barimo n’Abashinwa.

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya ‘Le Plaisir d’Enfant(EAB)’, Nirere Vestine, avuga ko kugeza ubu bafite abana 320 bavuga Igishinwa kandi bakomeje kucyiga kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugera ubwo bazarangiza amashuri yisumbuye ari impuguke mu Gishinwa n’umuco w’Abashinwa muri rusange.






