
Bob Marley mu Isi y’umuziki afatwa nk’impirimbanyi y’injyana y’umuziki wa Reggae ku buryo usanga benshi iyo ubabajije umuhanzi bazi ukora cyangwa wakoze iyi njya, ari we uza hafi gusa.
Nubwo bimeza gutya ariko Lucky Dube nawe wakunzwe cyane muri iyi njyana hari abo usanga bavuga ko bakunda ibihangano bye kuruta ibya Bob, ni mu gihe ariko kuko aba bagabo bakoraga Reggae zitandukanye.
Lucky Dube Reggae yakoraga yashingiraga ku njyana gakondo y’iwabo muri Afurika y’Epfo yitwa “Mbaqanga” ari nayo mpamvu wumva mu ndirimbo ze humvikanagamo gitari zicurangirwa hejuru cyane za “Electric bass guitar”, ingoma ndetse n’imiririmbire ya Kizulu na Xhosa.
SOMA:Doja Cat muri Afurika y’Epfo yakiriwe nk’umwana mu rugo
Iyi njyana ya Mbaqanga ni nayo yabaye inkomoko y’izindi zo muri iki gihugu nyinshi zagiye zibaho nka “Amapiano” kugeza no kuri “3-Step Afro House” igezweho ubu muri iki gihugu.
Mbaqanga yavumbuwe mu myaka y’i 1960, iturutse ku miririmbire ya Kizulu, Xhosa na Sotho byose byongerwagamo ibicurangisho bya kizungu nka “Electric Bass Guitar” n’ingoma.





