Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda yo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga bacumbikirwa mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Gusubira ku ishuri bizatangira kuva tariki ya 17/04/2026 kugera ku ya 20/04/2026.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na NESA kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mata 2026, yagaragaje gahunda yose y’ingendo ku y’ingendo banyeshuri bagiye mu gihembwe cya gatatu.
Ku wa 17/04/2026 (Ku wa Gatanu): Hazagenda abanyeshuri bo mu turere twa: Ruhango, Gisagara,Ngororero Nyagatare, Gatsibo, Musanze.
Ku wa 18/04/2026 (Ku wa Gatandatu): Hazagenda abanyeshuri bo mu turere twa; Huye, Nyamagabe, Nyabihu , Rubavu, Burera.
Ku wa 19/04/2026 (Ku Cyumweru): Abanyeshuri biga i Nyanza, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Rulindo, Gakenke, Ngoma, na Kirehe, nibo bazagenda.
Ku wa 20/04/2026 (Ku wa Mbere):Mu gusoza, hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa; Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, Gicumbi, Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro.
Abanyeshuri ndetse n’ababyeyi babo basabwe kubahiriza gahunda y’ingendo nk’uko iteguye.
