Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko Afurika ikeneye kubaka iterambere ryayo ishingiye ku mahirwe menshi irusha indi migabane aho gutega amaboko abanyembaraga ‘bayisahura umutungo kamere’.
Perezida Kagame yabitangaje ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa Jeunne Afrique, imbere y’Abayobozi barimo n’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama ngarukamwaka yiswe Africa CEO Forum, iteraniye i Kigali muri iki cyumweru.
Africa CEO Forum y’uyu mwaka yitabiriwe na bamwe mu Bakuru b’ibihugu bya Afurika barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Mohamed Ghazouani wa Mauritania, Brice Oligui Nguema wa Gabon, Mamadi Doumbouya wa Guinea, Daniel Chapo wa Mozambique, ndetse na Faure Gnassingbé wa Togo .

Iri huriro ryateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikinyamakuru mpuzamahanga Jeune Afrique Media Group hamwe n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’Imari IFC, rikaba ryitabiriwe kandi na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Mambé n’uwa Guinea witwa Amadou Bah, ndetse n’abayobozi barenga 2,800 b’ibigo by’ubucuruzi bikorera mu bihugu 90 byo hirya no hino ku isi.
Perezida Kagame yasabye aba bashyitsi bose kubyaza umusaruro umutungo uri muri Afurika batarinze gutega amaboko abanyembaraga bo ku yindi migabane kuko ngo nta kindi bakora usibye gusahura.
Avuga ko Afurika ari igicumbi cy’ingufu zisubira, amabuye y’agaciro ndetse n’umubare munini w’abaturage bakiri bato bashoboye gukora, bikaba ngo bishobora guhindura ishusho y’uyu mugabane mu gihe gito cyane.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Afurika ihora ikeneye byose hirya no hino nyamara dufite ibintu hafi ya byose, urebye ibijyanye n’ingufu zidahumanya ikirere, uyu mugabane ni igicumbi cy’ingufu zikomoka ku zuba zingana na 60% by’zikoreshwa ku isi), wareba ku mabuye y’agaciro ashakishwa cyane, amenshi ari kuri uyu mugabane akaba ashobora kuvamo za baterries n’ibindi.”
Ati “Abanyembaraga batandukanye barimo kurwanira uyu mutungo mu gihe Afurika yo icecetse kandi barimo kuyambura umwinshi muri uyu mutungo wayo, urebe kandi ibijyanye n’abakozi, Afurika ifite abahagije, ndetse mu myaka mike iri imbere uyu mugabane uzaba ari uwa mbere mu kugira abantu benshi bari mu cyiciro cy’abafite ubukungu buciriritse.”
Akomeza agira ati “Ni gute twagira umutungo ungana utya hanyuma…ubu rero turi hano twibaza ngo ni gute twakwivana mu bibazo bimwe na bimwe byatewe n’izi politiki z’uturere ziri hose, dukeneye gushyira hamwe kugira ngo tugire icyo tubikoraho, hari byinshi Afurika yakwikorera ikagera ku rwego ikwiye kuba iriho itarinze guhanga amaso abatekereza ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko iri hungabana ry’ubukungu ririmo kugaragara hose ku isi ari ikintu gikwiye gukangura abatuye umugabane wa Afurika, aho kugira ngo kigaragare gusa nk’aho ari ibyago abantu bahuye na byo.
Umunyamakuru wa Jeune Afrique yakomeje abaza Perezida Kagame icyo u Rwanda rurimo gukora nyuma y’uko amahanga avuze ko yarufatiye ibihano, amusubiza ko ibyo bihano byagakwiye guhanishwa abasahura Afurika kurusha abandi, ari bo ibyo bihugu bikomeye.





