
Umuhanzikazi Bwiza niwe wa mbere wumvwa cyane kuri Spotify mu bahanzikazi bakora umuziki mu Rwanda ku giti cyabo atari itsinda.
Bwiza mu buryo bwa buri kwezi yumvwa n’abarenga ibihumbi 41 mu gihe indirimbo ye yumviswe cyane kuri uru rubuga ari “Ready” yumviswe n’abarenga ibihumbi 732.
SOMA:Bwiza amaze kwegukana ibihembo 8 mu myaka 4
Iyo urebye usanga nta wundi muhanzikazi nyarwanda ufite imibare nk’iyi ku ndirimbo ye imwe.Abahanzikazi Vestine na Dorcas nabo bafite imibare iri hejuru gusa aba bakaba bakora nk’itsinda.
Mu myaka itanu ishize niwe muhanzikazi nyarwanda wakoze ibikorwa bihambaye mu muziki kuko yatwayemo ibihembo bigera ku munani ndetse akitabira ibitaramo byinshi bikomeye ari ko n’indirimbo ze zigarurira abakunzi b’umuziki.






