
Umuhanzi wo muri Nigeria Mr Eazi mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko yasabwe ko yazaririmba mu iserukiramuco rya Afro Nation ariko yanga amafaranga bari bamugeneye.
Uyu muhanzi yavuze ko atashakaga guhembwa nk’uko abandi bahanzi bakomeye nka Wizkid, Burna Boy cyangwa Davido bahembwa.
Ahubwo, Mr Eazi yasabye guhabwa imigabane muri iyo kompanyi ndetse akanahabwa amakuru y’abahanzi bose bazaririmba muri iryo serukiramuco, avuga ko na we ari umushoramari. Gusa abategura Afro Nation bo banze ibyo yasabaga.
SOMA:Mr Eazi uri i Kampala mu mishinga ye yakunze Ayayaah ya Element
Yaragize ati “Afro Nation bashakaga kunsinyisha ngo ndirimbe, ariko ndababwira nti sinshaka amafaranga nk’ayo baha Wizkid, Burna Boy cyangwa Davido. Njye nasabye guhabwa imigabane muri kompanyi ndetse n’amakuru y’abahanzi bose bazaririmbamo, kuko ndi n’umucuruzi. Ariko bo barabyanga.”
Uyu muhanzi ni umwe mu bakomeye mu njyana ya Afrobeats, ariko banafite indi mishinga minini y’ubucuruzi binjiyemo, kuko afite kompanyi zikora ibijyanye n’imikino yo gutega, iz’ubwubatsi bw’amazu, n’ibindi.






