
Nyina wa Cristiano Ronaldo witwa Maria Dolores dos Santos Viveiros da Aveiro, yarenze ku mategeko y’umuhungu we aza kumureba mu mukino wa Al-Nassr na Al Hilal.
Maria wari kumwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Roberto Martinez barebye umukino Al-Nassr ya Cristiano yanganyijemo igitego 1-1 na Al Hilal, ibyatumye bazategeraza gutwara igikombe ku munsi wa nyuma wa shampiyona.
Cristiano yigeze kuvuga ko yamubujije kujya aza kumureba mu mikino ikomeye nka 1/4, 1/2, imikino ya nyuma n’indi yose ikomeye nk’uwo bakinaga watanga igikombe cya shampiyona ya Saudi Arabia kuri Ronaldo.
Uyu mubyeyi yigeze kugwa inshuro ebyiri ku kibuga yaje kureba umuhungu mu mikino ikomeye yabaga itagenze neza.
Cristiano kandi avuga ko ibi byose yabikoraga kugira ngo arinde ubuzima bwa nyina kubera ko ngo yabuze se, akaba adashaka no kubura nyina.







