
Mc Murenzi wamamaye cyane mu itangazamakuru ryo mu mu Rwanda nyuma yo kwimukira muri America muri 2012 yamaze gusoza amakuru amwinjiza mu bacungagereza b’i New York .
Uwahoze ari umunyamakuru Mc Murenzi wamamaye kuri Contact Fm mu kiganiro route 66 yasoje amasomo yo kuba umucungagereza i New York aho yahise anatangira inshingano.
Uyu munyamakuru wamamaye cyane ubwo yari kuri Contact Fm nyuma akaza kwerekeza muri America Aho benshi bibazaga ibyo yaba ahugiyemo kuri ubu akaba yatangiye akazi ko kuba umucungagereza i New York.
Mc Murenzi ubwo yari umunyamakuru mu Rwanda akaba ari umwe mu bubatse izina rikomeye ndetse akaba yaragiye anagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abahanzi.






