
Bamwe mu bakinnyi bakinira iki pe ya Al Hilal na Al Merrikh banze kwifotoza ubwo batoranywaga nk’abakinnyi bahize abandi b’umukino bitewe n’imyemerere yabo itabemerera kugira igikorwa cyose bakorana n’uruganda rwenga inzoga kandi icyo gihembo kikaba cyaratangwaga na Skol gusa bakaba barahabwaga igihembo cyabo kingana n’ibihumbi 100.
Mu gihe mu Rwanda umukinnyi wahize abandi mu mukino muri shampiyona yo mu Rwanda ahembwa amafaranga angana n’ibihumbi 100 akanifotoreza ku byapa by’umuterankunga mukuru w’icyo gikorwa nkuuko Jules Karangwa yabitangaje bamwe mu bakinnyi ba Al Merrikh na Al Hilal banze kwifotoza bitewe nuko uwo muterankunga ariwe Skol yenga ibisindisha.
Muri aya makipe yo muri Sudan usanga higanjemo abakinnyi benshi bo mu idini ya Islam Aho usanga mu myemerera yabo yatemera kuba bakoresha ibisindisha cyangwa se ngo babikoremo ubucuruzi.
Ibi bikaba aribyo byatumtye bamwe mu bakinnyi bakinira aya makipe yombi yo muri Sudan Banga iki gikorwa cyo kwifotoreza ku byapa by’umuterankunga.





