
Umuhanzi Eddy Kenzo akomeje guhabwa urw’amenyo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ibyamubayeho ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaza guhagurutswa mu myanya y’abayobozi yari yateguwe bakamusaba kujya gushaka ahandi yicara umugore we Minisitiri Phiona Nyamutoro yagerageza kumuvuganira bikaba iby’ubusa.
Eddy Kenzo ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kurahira yagiye kwicara mu myanya y’icyubahiro yari yateguriwe abayobozi aza guhagurutswa igitaraganya asabwa ko yashaka abandi yajya kwicara ibintu byatumye abantu bamuha inkwenene .
Ubwo ibi Eddy Kenzo byamubagaho umugore we Minisitiri Phiona Nyamutoro akaba yagerageje kumuvuganira agerageza kubasobanurira ariko biikanga bikaba iby’ubusa.
Uyu muhanzi akaba akomeje guhabwa inkwenene hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bibaza niba abari bashinzwe kwicaza abanyacyubahiro batari bateguye aho yicara cyangwa niba batarigeze bamubara mu banyacyubahiro bazacyira.




