
Umuhanzi akaba n’umushoramari Mr Eazi yavuze ko atajya yumva indirimbo za Burna Boy ngo kubera ko afata vuba cyane bityo yajyaga yisanga ari gukorana nkawe.
Mr Eazi atangira yumvikanisha ko Burna Boy ari umuhanzi udasanzwe, agahera ku rugero rw’indirimbo Burna yanditse agaragaza ko ari umugabo ukomeye utambara agbada (umwambaro wiyubashye ku bagabo muri Nigeria).
Ati “Umugabo ukomeye utambara agbada, ese uzi uburemere bw’ayo magambo? Kuko niba uri umuntu ukomeye muri Lagos, uba ugomba kwambara agbada kugira ngo werekane ko ukomeye. Ni nk’uburyo Elon Musk cyangwa Mark Zuckerberg bambara imipira isanzwe kandi ari abaherwe.”
SOMA:Tyla yongeye gukora mu mutwe Abanyanijeriya
Yakomeje anavuga ko yirinda nkana kumva indirimbo za Burna Boy kuko bafite amajwi asa, cyane cyane mu buryo bwo kuririmba bafite ijwi ryo hasi, kandi bishobora gutuma uburyo bwe bwo kuririmba bumera nk’ubwe.
Yagize ati “Ntanubwo nkunda kumva Burna Boy, nabivuze mbere. Nanone mfite ijwi ryo hasi, kandi nshobora kumvikana nka we, ni yo mpamvu ngerageza uko nshoboye kose kwirinda indirimbo ze.”
Bamwe mu basesenguzi mu muziki bavuga ko umuhanzi ukunda kumva bagenzi kenshi asanga ibihangano bye biza bisa n’ibyo yumva.




