
Perezida Kagame yageze i Gaborone muri Botswana mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, aho yakiriwe na Perezida Duma Boko w’Igihugu cya Botswana.
U Rwanda na Botswana byasinyanye amasezerano atandatu arimo ikurwaho ryo gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi, gukuraho visa ku baturage, ubwikorezi bwo mu kirere, ubufatanye mu by’ubuzima, imikoranire mu by’ubucuruzi, ubukungu n’ishoramari n’Iy’Urwego rwa Botswana rushinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi ndetse n’urw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB).
Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Botswana, kuri uyu wa Gatatu, yahagarariwe na Perezida Kagame na mugenzi we w’iki gihugu, Duma Boko.
Perezida Kagame yatangiye urugendo rw’akazi rw’iminsi muri Botswana kuva tariki ya 6 Gicurasi 2026 kugeza.






