
Mu ijoro ryakeye Fally Ipupa yujuje Stade de France yakira abagera ku bihumbi 80 mu gitaramo yakoraga yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Iki gitaramo cya mbere muri bibiri bikurikirana agomba kuhakorera, amatike yacyo yashize ku isoko mbere y’amezi atandatu ngo kibe.
Nyuma y’icyaraye kibaye no kuri iki Cyumweru arakora ikindi nacyo kibere muri Stade de France ndetse nacyo amatike yacyo yashize ku isoko umwaka ushize.
SOMA:Abami b’umuziki wa Afurika bahuriye mu ndirimbo
Muri iki gitaramo Fally Ipupa yaraye akoreye muri Stade de France mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi 2026, WizKid baherutse gukorana indirimbo “Jam” yatunguranye amusanga ku rubyiniro bafatanya kuririmbira abagera ku bihumbi 80.
Fally Ipupa kandi muri iki gitaramo cye cy’amateka yazanye ku rubyiniro abarimo Youssou N’Dour bakoranye indirimbo “Migrants des rêves”.




