
Umunyamakuru Rugemana Babu Amen wamamaye nka Babu Rwanda mu kiganiro The Choice Live, nyuma y’imyaka igera kuri ine akorana na Isibo TV inakorana na The Choice Live, yamaze gutandukana nayo.
Babu kandi yasezeye mu kiganiro The Choice Live na Sunday Choice Live, ku mpamvu z’uko agiye kwikorera ku giti cye, binyuze muri kompanyi zirimo RUA Safaris ndetse na RUA News.
SOMA:Hari abantu babaza utubazo tw’amafuti kandi ntabwo ntukunda – Babu Rwanda
Muri iyi myaka ine yamaze muri The Choice Live, Babu yahubakiye izina rikomeye amenyekana birushijeho mu itangazamukuru n’imyidagaduro yo mu Rwanda muri rusange.
Amakuru 3D TV RWANDA yamenye ni uko hari ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kwegera uyu munyamakuru uri mu bakunzwe mu gihugu.




