
Umukinnyi wa Rayon Sports Abedi Bigirimana yatangaje ko nubwo APR FC bajya guhura yizeye ko itsinda umukino gusa bitandukanye cyane no kuri iyi nshuro kuko bafite inyota yo kuwutsinda kugirango bateshe agaciro imvugo yabo ko bajya guhura nubundi umukino wararangiye.
Bigirimana Abedi akaba yatangaje ko abenshi bakunda kwibeshya ku mukino uhuza abakeba bakavuga ko warangiye bitewe n’umeze neza muri iyo minsi gusa baba bibeshya cyane kuko umukino ukomeye nk’uwo uba ufite byinshi ubitse habamo no gutungurana.
Uyu mukino ukomeje gutuma impande zombi hagati ya APR FC na Rayon Sports ndetse usibye kuba uyu mukino warasangaga washyushye cyane mu bafana baterana amagambo ubu noneho uku guterana amagambo kukaba kwaramaze no kugera mu bakinnyi no mu bayobozi b’aya makipe.
Abedi Bigirimana akaba ari umwe mu bakinnyi Rayon Sports yitezeho byinshi nubwo yakunze kwibasirwa cyane n’imvune ariko kuri ubu akaba Ari umukinnyi witezweho umusaruro.





