
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wo muri Uganda, Crysto Panda yagaragaje ko ashyigikiye inshuti ye Spice Diana uherutse gufatira ibyuma byakoreshwaga ku rubyiniro aho yari mu gitaramo mu Karere ka Bukomansimbi, nyuma y’uko atishyuwe amafaranga yagombwaga.
Crysto Panda yavuze ko ibyo Spice Diana Star Gyla yakoze ari byo kuko, iyo abahanzi banze kuririmba bifatwa nko kutaba abanyamwuga, bityo rero Spice wanzuye gutwara ibyuma yakoze ibiri byo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga Crysto Panda yagize ati “Spice Diana afite impamvu zo kwitwara uko yitwaye i Bukomansimbi, kuko ibi bintu bikunze kuba ku bahanzi. Iyo banze kuririmba batarahembwa, murabatuka mukabita abatarabigize umwuga. None we yaririmbye arangije ajyana ibikoresho ni byo rwose!”
SOMA:Spice Diana wakuriye muri Ghetto yafatiriye ibyuma kubera kutishyurwa
Spice Diana aherutse gufatira ibyuma by’aho yaririmbaga mu gitaramo avuga ko atishyuwe, benshi bakavuga ko ibi bibazo byose ari kunyuramo, abaterwa no kuba yaratandukanye na Roger Lubega warebereraga inyungu ze.




