
Shaddyboo witazira izina rya Mama Afurika, yitendetse kuri Prophète Joshua, avuga ko bibangamye kubona amafaranga yifashishwa mu kugura uruvugiro ndetse abana bakigishwa kuvugira hejuru izina ry’umuntu nkaho ubuhangange bugurwa.
Uyu mubyeyi w’abana babiri akomeza avuga ko umuvugabutumwa nyawe adasaba kuvugwa cyane ngo imbaraga ze zigaragare, ndetse agasoza asaba abantu kudakoreshwa ngo batwarwe buhumyi baramya umuntu.
Prophète Joshua amaze iminsi atanga amafaranga ku byamamare ndetse n’abahangankuru biyemeje kuvuga izina rye bamusinguzi.
SOMA:Shaddyboo yatangaje ubukire bwa mbere afite akwiye kwiratana
Mu butumwa burebure Shaddyboo yanditse kuri Instagram ye yagize ati “Hari ikintu kibabaje cyane kandi giteye impungenge ku isi aho amafaranga akoreshwa mu kugura amajwi y’abantu, aho abana bigishwa gusakuza izina ry’umuntu nk’aho ubuhangange butangwa no gutanga amafaranga. Umuhanuzi nyakuri ntakenera kwingingwa si ngombwa ko avugwa ngo yerekane imbaraga ze, kandi ntahindura ubuziranenge bw’abantu igitaramo.”
“Ibyo turi kubona si ibyo kwizera ni urujijo rwihishe mu bisa n’ibitangaza. Kandi muri ibi byose, tugomba kwibuka: ikintu cyose kigusaba kureka ubushishozi bwawe, kugendera mu buhumyi, cyangwa gusingiza umuntu urenze ko n’ukuri… si icyera. Rinda umutima wawe, ujye usuzuma ibyo ubona, kandi ntuzigere wemera ko hari uhindura roho yawe urubuga rwo kwiyerekana.”





