
Umuhanzikazi Candy Moon Supplier wabaye mu itsinda rimwe na P Fla rya ‘Imperial Mafia Land’ rikaza gusenyuka 2016 yongeye kubura umutwe ashyira hanze indirimbo nshya yise ” Piga Adui “.
Imperial Mafia Land n’itsinda P Fla yaje gushinga nyuma yo kuva mu itsinda rya Tuff Gang aho iri tsinda ryari rigizwe na P Fla, El Poeta wabyaranye na P Fla ndetse na Candy Moon Supplier gusa iri tsinda rikaba ryaraje gusenyuka 2016 nyuma yaho Candy Moon yari yerekeje hanze y’igihugu gukomerezayo amasomo.
Nyuma y’imyaka myinshi uyu muhanzikazi adashyira hanze igihangano gishya kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo Piga Adui ndetse akaba yemeza ko kuri ubu ariryo tangiriro ryo kongera guha abakunzi be ibihangano bishya.
Ubusanzwe Candy Moon Supplier akaba Ari umwe mu bahanzikazi b’abaraperi benshi bemeza ko afite impano idasanzwe gusa benshi bakamushinja ko mu muziki we adahozaho




