
Rwanda premier league isanzwe ireberera shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iri mu biganiro bya nyuma byo gusinya amasezerano na Skol yo kuba umuterankunga wa shampiyona aho Aya masezerano azatangira kubahirizwa muri Shampiyona ya 2026-2027.
Rwanda Premier league na kompanyi ya Skol bari gusoza ibiganiro biganisha ku mikornire impaande zombi ziteganya gutangira imikoranire mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-2027.
Shampiyona yo mu Rwanda yagiye igira ikibazo cy’amikoro ahanini biturutse ku kuba nta muterankunga ifite ibyo bigatuma n’ikipe yegukanye shampiyona itabasha kubona ibihembo bihagije.
Kuri ubu shampiyona yo mu Rwanda ikaba ikorana n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA aho iyi mikino itambuka kuri Magic sports.



