
Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radiotv10 yatangaje ko umwanya abakinnyi cyane cyane abanyamahanga bamara biruka inyuma y’abakobwa n’abagore ariwo munini kurusha uwo bamara mu kibuga.
Nkuko Claude Hitimana yabitangaje yatangaje ko abakinnyi bo mu Rwanda cyane cyane abanyamahanga usanga birirwa biruka inyuma y’abakobwa n’abagore bikaba byatuma umuntu yibaza igihe babonera cyo gutekereza ku kazi Kano.
Benshi mu bakinnyi b’abanyamahanga bakomeza kugenda bashinjwa kugira umusaruro nkene Kandi uba usanga baba baraje bafitiwe ikizere bagera mu Rwanda bikanga burundu aho benshi nakunze kuvuga ko usanga ahanini biterwa n’igitsinagore kuko no mu kibuga aba adatekereza ibyo ari gukina ahubwo usanga atekereza uwo bari bubonane umukino urangiye.
Ibi bikaba bikomeje kuba imbogamizi kuko bifatwa nkaho abanyamahanga baza gukina mu Rwanda baba baje kwitemberera no kwirira amafaranga kuruta uko baba baje gutanga umusanzu wabo mu kibuga.




