
Sheilah Gashumba ufite izina rikomeye mu myidagaduro ya Uganda mu kuyobora ibitaramo, kuvanga imiziki ndetse akaba yarigeze no kuba umunyamakuru, yiyemeje kwishyurira amashuri umwana wagaragaye anyonga igare mu mvura.
Uyu mwana w’umukobwa witwa Atuhaire Blessing Angel, amashusho ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga anyoga igare mu mvura nyinshi ndetse yambaye impuzankano y’ishuri.
Gashumba nyuma yo kubona aya mashusho yahise asaba ko yabonana nawe hanyuma akazamwishyura ishuri mu kigo cyiza kandi yiga abamo kugeza asoje amashuri.
SOMA:Afurika igiye kumva Bruce Melodie
Atuhaire wagaragaye cyane ku rubuga rwa Tiktok, nyuma itangazamukuru ryaje kumwegera avuga ko yiga ku kigo cya Kengoma giherereye mu Karere ka Kabale, aho yiga mu mwaka wa 7 w’amashuri abanza.
Impamvu yo kugenda muri iyi mvura, uyu mwana yavuze ko yihutaga ngo agere iwabo, ajye gufasha nyina imwe mu mirimo yo mu mirima.






