
Umuraperi Bushali yatangaje ko adashobora kuzana abana be muziki bakiri bato ahubwo bakwiye kubanza kwiyubaka mu bwenge ubundi bakabona gufata uwo mwanzuro .
Bushali yatangaje ko abana be bakeneye kubanza gukura bakabanza bakiyubaka no mu bijyanye n’ubwenge bakabona gufata umwanzuro wo kuza mu muziki nkuko nawe yawufashe.
Uyu muraperi Kandi akaba yakomeje atangaza ko gukora umuziki ari igitekerezo cy’umuntu ku giti cye yumva rero nta mpamvu yo gufata abana be ngo abahatemo gukora umuziki ko igihe nikigera bakumva babishaka kuwukora nta kabuza bazawukora.
Bushali akaba ari umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda gusa akaba adakozwa ibyo kuzana abana be mu muziki bakiri bato.




