
Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis nyuma yo kunganya na Rutsiro umukino we wambere yari atoje yatangaje ko nta kabuza agomba guha Rayon Sports igikombe cya shampiyona nubwo harimo ibibazo byinshi by’imvune.
Rayon Sports nyuma yo kunganya na Rutsiro benshi mu bakunzi bayo bakomeje kwiheba batekereza ko igikombe cyaba kigiye gusa Haringingo Francis akaba yatangaje ko agifite ikizere cyinshi cyo kwegukana igikombe cya shampiyona nubwo hari ibibazo bitandukanye biri muri iyi kipe.
Nkuko yabitangaje Haringingo Francis akaba yatangaje ko yaje muri Rayon Sports asanga bafite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona ko nawe rero iyo ntego ayifite kandi abona bishoboka cyane kuba yakwegukana iki gikombe.
Gusa nubwo avuga ibi ubu Rayon Sports ikaba irushwa na APR FC amanota umunani mu gihe bategereje umukino ugomba kubahuza uzaba kuwa 2 Gicurasi 2026 kuri stade Amahoro.




