Mu 2010 WizKid wari umuhanzi ukizamuka yigeze kujya kuri Twitter yaje kuba X, yandika amagambo avuga ukuntu ari umufana wa Fally Ipupa ndetse akunda ibihangano bye n’ubwo aba utumva ururimi aririmbamo.
Yaragize ati “Nkunda cyane indirimbo n’imyambarire ya Fally Ipupa n’ubwo ntumva neza ibyo aririmba, ariko ibintu bye biraryoshye!”
Nyuma y’iyi myaka yose baje gukorana indirimbo “Yakuza” mu 2017 gusa ntiyamenyekana cyane gusa kuri ubu bongeye gukorana “Jam” iri gukundwa cyane.
SOMA:Abami b’umuziki wa Afurika bahuriye mu ndirimbo
Aba bahanzi bombi bahuriye ku kuba kuri ubu bafatwa nk’abami b’umuziki wa Afurika, WizKid agafatwa nk’umuyobozi wa Afrobeats mu gihe Fally Ipupa ihagarariye Rhumba ya Congo.
Fally Ipupa kandi ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane ku Isi yose muri rusange by’umwihariko mu baririmba mu rurimi rw’Igifaransa.

