Umukinnyi wa filime Lynda Priya kuri ubu urembeye mu bitaro yagenewe ubutumwa n’umugabo we baherutse kurushinga amwibutsako ko mu rukundo ari ahantu huzuye ibibazo ariko amukunda cyane.
Irenze Christian uherutse kurushinga n’umukinnyi wa filime Nkusi Lynda wamenyekanye nka Lynda Priya kuri ubu utorohewe n’ubuzima aho arembeye mu bitaro yagenewe ubutumwa umugore we amwibutsa ko ibihe bigoye nabyo baba bagomba kubicamo ariko ikiruta byose Ari urukundo.
Mu magambo ye akaba yagize ati ” ku mugore wanjye Lynda Priya guhura nawe byari byateganijwe, kuba umugabo wawe byari amahitamo, ariko kugukunda cyane ntibyarenze ubushobozi bwanjye kandi n’ikintu cyiza cyambayeho. Ubuzima ni urugendo rwuzuye ibibazo.ariko hamwe nawe kuruhande rwanjye, ibintu byose byunvikana nk’ibintu byiza. Warakoze kuba umufatanyabikorwa mwiza mu bibi no mu byiza , Ndagusezeranije ko uzahorana urukundo rwanjye. Ndagukunda
Benshi bakaba bakomeje kugenda basabira amasengesho uyu mukinnyi wa filime aho arembeye mu bitaro ndetse banamwifuriza gukira vuba.
