Umuhanzi Bruce Melody yateguje abakunzi be indirimbo agiye gushyira hanze harimo iyo yakoranye na Kivumbi King na Mike Kayihura gusa asaba abakunzi kutazajya bamwishyuza ibikorwa yababwiye.
Bruce Melody ubwo yatangazaga bimwe mu bikorwa ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere yabwiye abakunzi be ko ateganya gushyira hanze indirimbo yakoranye na Kivumbi King n’indi yakoranye na Mike Kayihura arikumwe. Na Bien Aime gusa aburira abakunzi be kutazajya bamwishyura
Nkuko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwa Instagram Bruce Melody yabwiye abakunzi be ko mugihe bazajya bamwishyuza bimwe mu bikorwa azajya aba yababwiye nawe azajya ahitamo kwicecekera kuko baba bakwiye gutegereza igihe ibyo bikorwa bizagira hanze.
Benshi mu bakunzi ba Bruce Melody bakaba bagaragaje uburyo bategerejemo indirimbo azakorana na Kivumbi King cyane ko ari umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi.
