Umuhanzi Ross Kana ubwo abazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival bajyaga kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu butumwa bwe yavuze ko ubu ubwoko Abanyarwanda bafite ari Ubunyarwanda gusa.
Yagize ati “Kuba uri Umunyarwanda nibwo bwoko dufite, hanyuma inshingano dufite. Ni ukurinda aya mateka twebwe abatoya.”
Ross Kana kandi akomeza avuga ko urubyiruko rwize neza amateka y’igihugu arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bazi neza n’ingaruka byagize ku gihugu ndetse bikangiza ababyeyi babo.
SOMA:The Ben na Bruce Melodie basabye Abanyarwanda kumenya amateka yabo bakanayabwira Isi
Ati “Nibisaba ko tumena amaraso tuzayamena kuko ayamenetse nayo ntabwo byari ngombwa ko ameneka.”
Ross Kana yavuze ko nk’urubyiruko bize neza amateka y’igihugu arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko uwashaka kuyagoreka batazamwemerera.
Uyu muhanzi kandi niho ahera avuga ko niyo byasaba kumena amaraso barwanira igihugu cyabo babikora.
