Abahanzi The Ben na Diamond Platinumz bagiye kongera guhurira ku rubyiniro muri Uganda, nyuma y’igitaramo bahuriyemo cyari cyiswe “The Coffee Marathon Concert” kikabera i Ntungamo n’ubundi muri iki gihugu, muri Gicurasi 2025.
Aba bahanzi banakoranye indirimbo “Why” ku wa 5 Kamena 2026, bazongera guhurira mu gitaramo “The Comedy Store” gitegurwa na Alex Muhangi.
The Ben na Diamond Platinumz bazahurira muri iki gitaramo, ntabwo ari ubwa mbere bose bazaba bakigaragayemo cyane mu bihe bitandukanye bagiye bataramira abantu muri Comedy Store.
SOMA:The Ben yakoranye indirimbo na Zuchu
Umunyarwenya akaba n’umushoramari Alex Muhangi utegura ibitaramo bya Comedy Store, ni inshuti cyane y’aba bahanzi bombi ndetse akaba ajya anakorana na Diamond Platinumz mu kumenyekanisha ibikorwa muri Uganda.
Iki gitaramo aba bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba bazahuriramo, kizaba kinahura no kwizihiza imyaka 10 ishize ibitaramo bya “The Comedy Store UG” biba.


